Icyerekezo cy’Intara y’Iburasirazuba

 

Icyerekezo cy’ibikorwa by’Intara y’Iburasirazuba gishingiye ku bikorwa by’ingenzi bikurikira:

Imiyoborere myiza n’ubutabera:

-          Gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta (amatora, Umuganda, Itorero, iminsi mikuru ngarukamwaka, icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, kugira isuku, n’ibindi).

-          Gukangurira abaturage kugira ishema ryo gukunda Igihugu babungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

-          Gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu Nteko y’abaturage, Komite Mpuzabikorwa y’Akarere, Inama zicyemura ibibazo buri ku wa gatatu, Abunzi no kurangiza imanza zaciwe n’inkiko.

Ubukungu:

-          Guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere hibandwa kuri gahunda zo kuhira imyaka, gukoresha imashini zihinga, gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure, ifumbire, imiti yica udukoko)

-          Guteza imbere ubworozi bwa Kijyambere hibandwa ku kuvugurura amaraso y’amatungo ya gakondo hagamijwe kongera umusaruro w’amata, guteza imbere Amakusanyirizo y’amata, korora inka zitanga inyama, guteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi, ubworozi bw’inkoko n’amaturagiro, n’ubuvumvu.

-          Kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi (inganda zitunganya umusaruro, guhunika imyaka).

-          Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Export promotion)

-          Guteza imbere ishoramari, ubucuruzi n’ubukerarugendo (ubucuruzi ku mipaka, ishoramari rinyuze muri sosiyete ya EPIC n’abandi bashoramari).

-          Guteza imbere ibikorwaremezo (imihanda, amazi, amashanyarazi, …).

-          Guteza imbere ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho rinoze.

-          Guteza imbere ubukorikori, amakoperative, inganda nto n’iziciriritse.

-          Gufasha abaturage kubona isoko ry’ibyo bakora  no guhanga imirimo idashingiye k’ubuhinzi n’ubworozi.

-          Guteza imbere services z’imari (Umurenge SACCO, Ibigo by’imari iciriritse, amabanki).

-          Guteza imbere ibikorwa byo gufata neza ibidukikije (gutera amashyamba, gukoresha biogas, imirasire y’izuba, Rondereza, …).

-          Guteza imbere imiturire myiza ishingiye kubishushanyo mbonera (icyaro n’imijyi) na gahunda y’IDP Model Villages.

-          Guteza imbere industrial zone (uduce tugenewe inganda ).

-          Guteza imbere imbere umujyi wunganira Umujyi wa Kigali (Secondary City).

-          Guteza imbere ubucyerarugendo n’amahoteri abwunganira.

Imibereho myiza:

-          Guteza imbere ireme ry’uburezi.

-          Guteza imbere imikino, umuco n’imyidagaduro.

-          Guteza imbere services z’ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza no kuboneza urubyaro.

-          Guteza imbere isuku n’isukura, ubusitani n’imbuga zitoshye.

-          Gufasha abatishoboye kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya VUP, GIRINKA, UBUDEHE, n’inzindi gahunda zinyuranye.