Incamake y'Intara

 Intara y’Iburasirazuba, ihererereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ikaba ihana imbibi na:

Mu majyaruguru y'Intara: n’Igihugu cya Uganda

Mu burasirazuba bw'Intara: n’Igihugu cya Tanzania

Mu burengerazuba bw'Intara: Uturere twa nyanza ruhango na kamonyi two mu Ntara y’amajyepfo, Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo tw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gicumbi ko mu Ntara y’Amajyaruguru.

MU majyepfo y'Intara:n’Igihugu cy’u Burundi 

Imiterere y’Intara y‘Iburasirazuba

Intara y’Iburasirazuba, kimwe n’izindi Ntara n’Umujyi wa Kigali, yashyizweho n’Itegeko Ngenga n° 29/2005 ryo kuwa 31/12/2005 rigena inzego z’imitegekere y’igihugu cy’u Rwanda. Intara y’Iburasirazuba yagiyeho hakurikijwe  Itegeko No 01/2006 ryo kuwa 24/01/2006, rikaba ryarahinduwe n’ Itegeko n°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imituganyirize n’imikorere y’Intara.

Intara y’Iburasirazuba ifite ubuso kwa 9,206.22 km² ikaba ariyo ntara nini mu Gihugu.  Intara y’Iburasirazuba yahuje Intara yari iya KIBUNGO, UMUTARA, Igice cy’Intara yari iya KIGALI NGALI kigizwe n’Ubugesera, Akarere kari aka Bicumbi n’imirenge itatu yari igice cy’Akarere kari aka  Gasabo n’Igice cy’Intara yari iya Byumba. Igizwe n’Uturere turindwi aritwo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana, imirenge 95, utugali 503, imidugudu 3,792.

 

Imbonerahamwe ikurikira iragaragaza imiterere y’inzego z’ubuyobozi zigize Intara y’Iburasirazuba

Akarere

Ubuso (km²)

Umubare w’Imirenge

Umubare w’Utugali

Umubare w’Imidugudu

1)    RWAMAGANA

691.6

14

82

474

2)    NYAGATARE

1728

14

106

628

3)    GATSIBO

1585.3

14

69

603

4)    KAYONZA

1935

12

50

421

5)    KIREHE

1225.4

12

60

612

6)    NGOMA

737.92

14

64

474

7)    BUGESERA

1303

15

72

581

Igiteranyo

9,206.22

95

503

3,792

 

AMATEKA

Amateka agaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’Ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’Ubworozi. Mbere ya 1994, Igice kinini cyayo nticyari gituwe kuko hari ahantu hagenewe ubworozi, ikindi cyari kigizwe na Pariki y’Akagera ugasanga kidatuwe. Umubare w’Abatuye Intara y’Iburasirazuba wakomeje kwiyongera cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu Intara y’Iburasirazuba niyo Ntara ituwe n’Abantu benshi. Ibarura usange ry’Abaturage n’imiturire ryo mu 2012, ryagaragaje ko ituwe n’Abaturage 2,595,703 bari ku bucucike bungana n’abaturage 274/Km²

Nyuma y'Amavugura y'inzego mu gihugu mu mwaka wa 2005 Intara Intara y’Iburasirazuba yahuje Intara yari iya KIBUNGO, UMUTARA, Igice cy’Intara yari iya KIGALI NGALI kigizwe n’Ubugesera, Akarere kari aka Bicumbi n’imirenge itatu yari igice cy’Akarere kari aka  Gasabo n’Igice cy’Intara yari iya Byumba. Niyo ntara nini mu Gihugu, ikaba ifite ubuso kwa 9,206.22 km².  Intara y’Iburasirazuba Igizwe n’Uturere turindwi aritwo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana, imirenge 95, utugali 503, imidugudu 3,792.