Ubuhinzi

Intara y’Iburasirazuba igizwe n’igice kinini cy’icyaro aho abaturage basaga 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Iyi Ntara kandi izwiho kuba ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi mugihe ikirere kitabaye kibi.

Nk’Uko byavuzwe haruguru, Intara y’Iburasirazuba ikungahaye mu bikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi, twishimira ko kenshi iyo ikirere kitadutengushye, haboneka umusaruro utubutse, ukazamura abahinzi n’aborozi bakora uwo mwuga ariko ukagira n’uruhare mukuzamura ubukungu bw’Intara n’Igihugu cyacu muri rusange.

Kugira ngo ibyo tubigereho, hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi twibanda ku bihingwa byatoranijwe muri gahunda ya Crop Intensification program (CIP) mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, guhingira amasoko no guteza imbere iby’iwacu.

Mu bihingwa byatoranyijwe bihingwa ku buso bunini mu Ntara y’Iburasirazuba hari ibigori, ibishyumbo, soya, umuceri n’imyumbati. Muri 2014 ibyo bihingwa byari bihinze ku buso bugera kuri 435,521 ha, muri 2016 bikaba byari bihinze ku buso bungana na 451,232ha, ni ukuvuga ko hiyongereyeho ubuso bungana na 15,711ha bingana na 3.6%. Uretse igihingwa cy’imyumbati gikunze guhura n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto kubera ko iyo dusanganwe yarwaye kabore, ibindi bihingwa byagiye by’iyongera mu buso buhingwa kuburyo bushimishije nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira.

Uko guhuza ubutaka byagiye byiyongera ku bihingwa bitandukanye

 

Ibihingwa

Ubuso /ha (2014)

Ubuso/ ha (2016)

Ubuso bwiyongeye

Ijanisha (%)

Ibigori

146 706

157222

10 516

7,2

Ibishyimbo

228 472

246967

18 495

8,1

Soya

14 792

16117

1 325

9,0

Umuceri

12 128

13791

1 663

13,7

Imyumbati

33 423

17135

-16 288

-48,7

Igiteranyo

        435 521

        451232

          15 711

           3,6