Ibikorwa bya AERG&GAERG Week 2017 byashorejwe mu Karere ka Nyagatare

03.04.2017

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01/04/2017 mu Murenge wa Karangazi,Akarere ka Nyagatare habereye umuhango wo gusoza ibikorwa bya AERG/GAERG week. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w'umuco na Sporo Mme Uwacu Julienne,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mme Kazaire Judith, Inzego z'umutekano, Umuyobozi wa Ibuka, Komisiyo y'Igihugu y'itorero n'abandi.

Uyu muhango wabimburiwe n'umugandai aho Abayobozi bifatanyije n'uru rubyiruko mu gutunganya urwuri no gukorera Urutoki rruherereye mu isambu ingana na Hegitari 130.

Perezida wa GAERG Bwana Olivier Mazimpaka, avuga ko muri uku kwezi bakoze ibikorwa birimo kubaka Uturima tw'igikoni, Gusana no kubaka amazu 4 y'Abacitse ku icumu batishoboye,Gusukura inzibutso za Jenoside n'ibindi mu rwego rwo kunganira ibyo Igihugu kimaze kugeraho.

Abafashe ijambo bose yaba Guverineri,Umuyobozi w'Ingaabo na Minisitiri w'umuco na Siporo bashimiye ibi bikorwa byiza urubyiruko rwa AERG&GAERG rukora kuko ari ishusho igaragaza uko uRwanda ruzaba rumeze ejo. Bizeza uru rubyiruko ko Leta izakomeza kurushyigikira muri ibi bikorwa bigamije guteza imbere Igihugu. Uru rubyiruko rwasabwe gukomeza ibi bikorwa no mu minsi 100 yo #Kwibuka23 banarwanya uzagaragaraho Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare niho haherereye urwuri rwa AERG/GAERG bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Kuri ubu urwo rwuri rurimo Inka 120 n’ihene 253. Muri iyi sambu hanakorerwamo ubuhinzi bw’urutoki n’Ibigori.