Abayobozi basuye urwibutso rwa jenoside rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe

13.04.2017

Kuri uyu wa Gatandatu 08/04/2017,Itsinda ry'Abayobozi bakuru barimo Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mme Kazaire Judith, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’abaturage Bwana Munyeshyaka Vincent, Inzego z'umutekano n'abandi basuye Urwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe. Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by'uru rwibutso basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace cyane cyane Komini Rusumo yayoborwaga na Burugumesitiri Gacumbitsi wagze uruhare muri Jenoside.

Igice kimwe cy'uru rwibutso kigaragaza ibikoresho bitandukanye byakoreshwaga n'interahamwe mu kwica abatutsi ndetse n'imyambaro y'abishwe n'ibindi bikoresho nk'Imivure interahamwe zashyiragamo amaraso y'abatutsi ngo zirebe ko ahinduka amata, ishusho ya Bikiramaliya Interahamwe zatemye ngo zivuga ko afite isura nk'iy'Abatutsi.

Mu batanze Ubuhamya yaba Madamu Mukanoheri Theopiste warokokeye muri uyu murenge na Fashingabo Matayo wari Assistant Burugumesitiri wa Komini Rusumo wagize uruhare mu kurokora abatutsi bambutsa bakabajyana muri Tanzania,bagaragaje ko Abatutsi bo mucyahoze ari Komini Rusumo batotejwe kuva kera benshi bagafungwa kugeza ubwo mu 1994,Interahamwe zari zishyigikiwe na Burugumesitiri Gacumbitsi zabishe urw'agashinyaguro.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege wari umushyitsi mukuri yavuze ko Imiyoborere Myiza uRwanda rufite iha uburenganzira busesuye buri munyarwanda wese, Abasaba gukomeza gusigasira ibyiza umuteano n’iterambere ryagezweho. Yasabye kandi abaturage gukomera kuri gahunda ya #Ndumunyarwanda no kwirinda icyakongera kubatanya.