ABAYOBOZI BIFATANYIJE N'ABATURAGE KWIBUKA KU NSHURO YA 23 ABASHYINGUWE MU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NTARAMA

14.04.2017

Kuri iki cyumweru tariki ya 09/04/2017 Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Francis Kaboneka, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mme Kazaire Judith,Inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'Abaturage Kwibuka ku nshuro ya 23 Abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga 5000. Uru rwibutso rwubatse mu yahoze ari Central ya Ntarama yari ishamikiye kuri Paroisse ya Nyamata. Ngo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, hari ku itariki ya 15 Mata ubwo ingabo za Leta zifatanyije n’interahamwe biciyemo abatutsi bari bahahungiye hakoreshejwe intwaro za kizungu zirimo imbunda na za grenades ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro, amahiri níbindi.

Niwemugeni Chantal warokokeye Jenoside I Ntarama ndetse na Ntamfurayishyari Silas wari Umusirikare icyo gihe wanagize uruhare mu kurokora Abatutsi abambutsa abajyana I Burundi batanze ubuhamya bugaragaraga inzira ndende abatutsi bo muri aka gace banyuzemo, ubuyobozi, igisirikari bafatanyije n'interahamwe babigizemo uruhare rugaraga.

Abafashe ijambo bagarutse ku mateka y'abatutsi mu Bugesera kuva mu mwaka 1959 abatutsi batuzwaga Bugesera ahari ishyamba n'isazi ya tsetse. Muri Ntarama mu mwaka wa 1992, habaye ubwicanyi benshi bahungira muri iyi Kiliziya baraharokokera. Ibi byaje no gutuma bongera kuhahungira ari benshi mu mwaka wa 1994 ariko Interahamwe n'abasirikare bica abari bahahungiye bifashishije grenades n'imihoro.

Minisitiri Francis Kaboneka wari umushyitsj mukuru, yavuze ko iyicwa ry'Abatutsi muri Bugesera bigaragazwa n'inzibutso nyinshi ziri muri aka Karere; kakaba kanafite inzibutso 2 ziri kurwego rw'igihugu, by'umwihariko izi nzibutso zubatse ahari Insengero.

Yashishikarije abacitse ku icumu rya Jenoside kudacika intege bagakora bakiteza imbere, bahangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside hagamijwe kubaka igihugu kitarangwamo umwiryane n'amacakubiri.Minisitiri kandi yanasabye abaturage kurangiza imanza za Gacaca.