ABAYOBOZI BIFATANYIJE N'ABATURAGE KWIBUKA KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI i MUKARANGE

14.04.2017

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12/04/2017,Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'Abaminisitiri Stella Ford Mugabo, Guverineri w'Intara y'i Burasirazuba Kazaire Judith, Intumwa za rubanda, Inzego z'umutekano n'abandi bifatanyije n'Abanya Kayonza i Mukarange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenocide yakorerewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Gisele Rutagengwa warokokeye iMukarange yagaragaje uburyo abatutsi baho bishwe n'interahamwe ndetse ku itariki ya 12/4/2/1994 igitero cy'abasirikare n'interahamwe bishe abatutsi barenga 4000 bari bahungiye kuri Paroisse ya Mukarange.

Muri uyu muhango hashyinguwe imibiri 23 y'Abazize Jenoside yabonetse, ikaba isanga indi 8684 yari isanzwe ishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.

Minisitiri Stella Ford wari umushyitsi mukuru yihanganishije abarokotse Jenoside, abizeza ko Jenoside itazongera ukundi mu Rwanda kuko ingabo zahagaritse Genocide zihari kandi ziyongereye imbaraga ndetse uRwanda rufite Imiyoborere myiza irangajwe mbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Abaturage basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi abafite amakuru y'ahari imibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa kuhagaragaza nayo igashyingurwa mu cyubahiro.