Guverineri Mme Kazaire Judith yifatanyije n'abaturage ba Zaza mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

19.04.2017

Mu gusoza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenodise yakorewe Abatutsi, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mme Kazaire Judith, Abayobozi b'ingabo na Polisi ku rwego rw'Intara, intumwa za rubanda n'abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma gusoza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka kunshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uyu muhango hashyinguwe imibiri 35 y'abazize jenoside harimo abana 32 n'abakuru 3.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodice yashimye Abaturage n'izindi nzego zose k’uruhare bagize mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi,yizeza uruhare rw'Akarere mu gukomeza ibikorwa bifasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwamariya Agnes warokokeye izaza, yatanze ubuhamya bw'uburyo Interahamwe ndetse n'Abayobozi barimo Gakware Leonard wayoboraga Komine Mugesera n'abandi bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya zaza ndetse no ku ishuri rya Petit Seminaire.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri uyu Muhango, Guverineri yashimiye abaturage uko bakomeje kwitabira gahunda zateganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka, abasaba gukomeza ibi bikorwa no mu gihe gisigaye kugeza igihe cy'iminsi 100 yagenewe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kirangiye. Yongeye kunenga ubugome abakoze jenoside bayikoranye butababariraga n'abana bato, asaba abarokotse kudaheranwa n'agahinda bagakomeza inzira y'iterambere kandi barwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Urwibutso rwa Genocide rwa zaza rusanzwe rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi cumin a bitanu (15000).