Hibutswe abatutsi barenga ibihumbi 25 biciwe ku musozi mwulire nyuma yo kwirwanaho

20.04.2017

Mu Murenge wa Mwurire hibutswe abatutsi basaga ibihumbi 26 baguye ku musozi wa mwurire nyuma y’igihe kinini birwanaho ariko bakaza kwicwa n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare baturutse mu kigo cya gisirikare iKanombe.

I Mwurire ni Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana, mu gihe cya Jenoside, uyu musozi wari mu cyahoze ari Komini ya Bicumbi yayoborwaga na Burugumesitiri Semanza Laurent wagize uruhare mu gushishikariza Abaturage amacakubiri no gufasha Interahamwe kwica Abatutsi muri aka ace.

Madamu UWANTEGE Emerithe warokokeye Jenositse ku musozi wa Mwurire yavuze ko Abatutsi bo muri aka gace babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye ndetse n’izindi ntwaro gakondo. Yagize ati ’’Uyu musozi wa mwurire kubera uburyo abatutsi birwanyeho, byageze aho haza abatutsi benshi baturukaga impande n’impande bahahungiye, tugafatanya mu guhangana n’interahamwe. Abana batundaga amabuye bayegereza abakuru kugirango bakomeze guhangana n’interahamwe.Abagore nabo babaga basenga abandi bafatanya n’abana gutunda amabuye’’

Ngo kubera uburyo aba batutsi bari bagaragaje guhangana n’interahamwe mu buryo bukomeye, byabaye ngombwa hitabazwa abasirikare baturutse iKanombe baraza bafatanya n’interahamwe mu kwica abatutsi bari bateraniye kuri uyu musozi, ku tariki ya 18 mata mu 1994 nibwo mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo abasirikare ba leta bafatanyije n’interahamwe batangiye kwica abatutsi kugeza mu saa cyenda z’umugoroba aho ku nshuro ya mbere hishwe abatutsi basaga ibihumbi 20 Abarokotse Jenoside bo kuri uyu musozi bavuga ko kugeza n’ubu batarabona imibiri y’abatutsi bo se biciwe kuri uyu musozi nk’uko byagarutsweho na Muyoboke Juvens wari uhagarariye imiryango y’’abafite ababo bashyinguwe kuri uyu munsi.

Perezida wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre wari uri muri uyu muhango yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 23  hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside hakiboneka abantu bafite ingengabitekerezo ya jenoside bakaba hari icyo basaba inzego zishinzwe amategeko yagize ati’’Turasaba ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryavugururwa kuko turacyabona abarokotse jenoside nubu bahohoterwa, bicwa ariko ababigizemo uruhare ugasanga bagenerwa ibihano biciriritse’’

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith yanenze abagifite ingengabitekerezo ya jenoside bagikora ibikorwa bigayitse, yizeza abarokotse jenoside ko Ubuyobozi butazihanganira abazagaragaraho ingengabitekerezo. Yasabye urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka ya Jenoside,kuko iyo amaboko yarwo akoreshejwe neza byubaka igihugu. Yasabye abaturage gukomeaz ibikorwa byubakira icyizere abarokotse jenoside níbindi bikorwa biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi 100 yhariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango hashyinguwe imibiri 25 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabonetse hirya no hino, ikaba ije isanga indi 26,804 yari isanzwe ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire.