Intara y’Iburasirazuba iri mu gikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere.

28.04.2017

Kuri uyu wa Gatanu itsinda ry'Intara y'Iburasirazuba riyobowe na Guverineri Madamu Kazaire Judith,ririmo Inzego z'umutekano n'Abakozi b'Intara bakoze igenzura ry'aho Ibikorwa biri mu mihigo ya 2016-2017 y'Akarere Kayonza bigeze bishyirwa mu bikorwa.
Muri iri genzura hasuwe ibikorwa hirya no hino mu Mirenge yose y'Akarere, hibanzwe ku bikorwa biri mu Bukungu,Imibereho myiza n'Imiyoborere myiza.


Nyuma yo gusura ibi bikorwa no kugaragariza Akarere ibyagaragaye mu igenzura, Guverineri yashimiye Abayobozi n'abakozi ba Kayonza ko bakanguriye abaturage kwitabira Igihembwe cy'ihinga (Season2017) bikaba bigaragara ko bitabiriye guhinga kuburyo bushimishije.
Yabasabye ko ahakigaragara ko imihigo ikiri inyuma hashyirwa imbaraga kugirango izeswe kandi ku gihe. Guverineri yasabye abayobozi gukomeza kwita kuri gahunda za Leta zirimo Girinka,Ubudehe n'izindi kugirango birusheho guhindura imibereho y'abaturage.


Yabasabye kandi kwita kubikorwa byubatswe bigakomeza kwitabwaho bityo bikomeze kugirira akamaro abaturage. Iki gikorw kikazakomereza no mu tundi Turere hagamijwe kihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.