Guverineri Mme Kazaire Judith yifatanyije n'Abatuye Umurenge wa Nyarugenge mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Mata 2017

Guverieri Madamu Kazaire mu muganda n'Abaturage ba Nyarugenge

29.04.2017

Kuri uyu wa Gatandatu 29/04/2017,Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mme Kazaire Judith,Inzego z'umutekano,Ubuyobozi bw'Akarere bifatanyije n'Abatuye Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2017. Ni umuganda wakozwe hacukurwa imirwanyasuri ku buso bwa Hegitari 18 mu Kagari ka Kabuye mu rwego rwo kurwanya isuri hakorwa amaterasi yikora(Progressive terraces).

Mu nama yahuje Abayobozi n'Abaturage nyuma y'umuganda, Abaturage bashishikarijwe gukomeza guhangana n'icyonnyi cya Nkongwa kibasiye Ibigori mu mirima hirya no hino, Kwita ku isuku, Kwitabira gutanga imisanzu y'Ubwisungane mu Kwivuza bw'umwaka wa 2017-2018, Kwicungira umutekano n'ibindi.
Abaturage kandi bashishukarijwe gukomeza kuba hafi Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no kwitabira gahunda zateganyijwe muri iki gihe cy'iminsi 100 yahariwe Kwibuka.

Umurenge wa Nyarugenge uhana imbibi n'Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y'Amajyepfo ukaba ufite abaturage 21456