Guverineri Madamu Kazaire yasabye Abakozi kwita ku mitangire ya serivisi no gukurikirana Imihigo

Guverineri ageza impanuro ku bakozi

01.05.2017

 

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’Abakozi byabaye ku wa mbere 01/05/2017, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yashimiye abakozi b’Intara ku kazi keza kakozwe, gushyira imbere imitangire ya Serivisi inoze no kongera imbaraga mu bikorwa bitandukanye birimo Imihigo n’izindi gahunda za Leta hagamijwe guteza imbere Intara y’Iburasirazuba n’igihugu muri rusange.

Guverineri Kazaire yabwiye abakozi ko kugirango umusaruro ugerweho buri wese agomba kubigiramo uruhare, abasaba gukorera hamwe nk’ikipe no kurushaho guharanira kugera ku nshingano, ahagaragaye imbogamizi zigashakirwa umuti. Guverineri yasabye Abakozi kwita ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, gukemura ibibazo by’abaturage babarinda gusiragira,kwita ku isuku n’ibindi.

Muri uyu muhango Abayobozi n’Abakozi baganiriye kuri gahunda Intara ifite ndetse n’ahakwiye gushyirwa imbaraga kugirango zigerweho.

Mu rwego rwo gusabana no kiwizihiza umunsi w’umurimo, habaye umukino wahuje Polisi n’Abakozi b’Intara bafatanyije n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana.

Muri uyu muhango kandi Bwana Kagabo Richards,Umujyanama wa Guverineri akaba yahawe igihembo cy’umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka  wa 2016-2017

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa buri tariki ya 01 Gicurasi, muri uyu mwaka wa 2017 u Rwanda rwawizihije ku nsanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere umurimo dusigasire ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza isoko y’iterambere rya buri wese.”