Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirauba barashima Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa bya ‘Army week’

Ingabo zafatanyije n'abaturage mu kubaka ishuri mu Kagari ka Ndama ndetse níbindi bikorwa

04.05.2017

Abatuye Intara y’Iburasirazuba barashima ibikorwa bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, birimo gukorwa n’’Ingabo hirya no hino zifatanyije n’abaturage.

Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe, harimo gutera imboga zitandukanye zigamije kongerera indyo yuzuye abaturage, kubaka ibiraro, gutunganya ibishanga, guha amazi abaturage, gutangiza inyubako z’amashuri ndetse n’ibikorwa by’Ubuvuzi mu bitaro bitandukanye.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe atangiza Army week mu Karere ka Nyagatare kuwa 4 Gicurasi 2017, yatangaje ko iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda zigikomora ku mpanuro zahawe na Perezida Kagame muri 1992, akiri umugaba w’Ingabo ku rugamba rwo kubohora igihugu. Yagize ati" Turi mu ishyamba yatubwiye ko ari twe musingi wo kubaka igihugu n’iterambere ryacyo. Tumaze kukigeramo nta kindi twagombaga gukora uretse gufatanya n’abaturage kucyubaka.”

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 7 by’amashuri y’ibanze mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Ndama ababyeyi bagaragarije Minisitiri w’Ingabo ibyishimo batewe no kugira amashuri y’abana babo hafi nyuma y’uko byabasabaga gukora ibirometero hafi ya 14 kugira ngo bagere ku ishuri.

 BAKUNDA Evariste ni umuturage wo mu kagari ka Ndama mu murenge wa Karangazi. Uyu avuga ko byanamunejeje cyane gukorana umuganda n’ingabo z’Igihugu kuko yakuriye mu mahanga abona abaturage batinya abasirikare ariko ab’Igihugu cy’u Rwanda bo basanga abaturage bakanabafasha imirimo. Avuga ko yanejejwe cyane no kubona bahawe amashuri y’abana nyuma yo kubisaba Minisitiri ubwo yari yaje kubasura mu gihe bahabwaga imfashanyo nka bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’amapfa mu mwaka ushize wa 2016.

Musabye Josephine utuye mu kagari ka Mbare ni umwe mu bagejejweho amazi iwe muri iyi gahunda ya ‘Army week’ avuga ko yatangajwe no kubona abasirikare bamushyikiriza amazi mu rugo mu gihe byamusabaga urugendo rurerure kugira ngo agree aho yari asanzwe akura amazi. 

Minisitiri w’Ingabo General James KABAREBE yijeje abaturage ko izi ngabo zitajya zisiga ibikorwa zatangiye bitarangiye kabone n’iyo amezi atatu y’iyi gahunda ya ‘Army week” yarangira kuko icyo bashaka ari uko umwaka utaha wa 2018 amashuri batangiye kubaka azaba yatangiye kwigirwamo n’abana.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yashimiye ibi bikorwa byiza by’Ingabo bigamije guteza imbere abaturage birimo kububakira ibikorwa remezo bitandukanye , kubavura indwara n’ibindi. Yasabye Abaturage kuzafata neza ibi bikorwa bakabbungabunga kugirango bikomeze gutanga umusaruro.