Harashimwa ibyagezweho mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kugarizwa n’amapfa

05.05.2017

Abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ibyagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 n’ubwo bahanganye n’ibihe bidasanzwe by’amapfa.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara yahuje abayobozi  kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku ntara, abikorera ,Sosiyete siviri,Abahagarariye Amakoperative,Inzezo z’umutekano nízindi nzego zikorera mu ntara y’Iburasirazuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bishimira byagezweho.

Yagize ati: turishimira byinshi bimaze kugerwaho kandi bizakomezwa kubungwabungwa  hashingiwe ku mahirwe mu iterambere ahari; muri ibyo twavuga ko Intara y’Iburasirazuba ikungahaye mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi twishimira ko kenshi iyo ikirere kitadutengushye haboneka umusaruro utubutse ukazamura abahinzi n’aborozi bakora uwo mwuga ariko ukagira n’uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Intara n’Igihugu cyacu.

Nu ntara y’Iburasirazuba tumwe mu turere tuyigize nka Kayonza na Nyagatare bibasiwe n’amapfa kugeza ubwo leta yafashe icyemezo cyo kugaburira aba baturage, na nyuma yaho abazahajwe n’amapfa bahawe inkunga y’inyongeramusaruro n’imbuto zo guhinga z’ubuntu kugirango bashobore  guhingira igihembwe cy’ihinga  A cy’umwaka wa 2016/2017; bamwe barejeje ndetse banaremera bagenzi babo bakomeje guhura n’ikibazo cy’amapfa.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba arashima kandi ubufatanye bwabayeho mu kurwanya icyonnyi cya  Nkungwa cyagaragaye mu gihembwe cy’ihinga cya B. Guverineri yakomeje agira ati: ku kibazo giherutse kugaragara cya nkungwa turashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye , harimo Minagri, Minisiteri y’Ingabo z’igihugu(Minadef) ko baduhaye imiti ikifashishwa mu miganda  yari igamije guhashya izo nkungwa.

Ubuso bwari bwafashwe n’icyonnyi cya nkongwa bungana na hegitari 7,280.49 kuri ubu ahamaze guhashywa iyi nkungwa  hari ku kigereranyo cya 74.2% ubwo ni ukuvuga ko ari hegitari 5,396.17