Inama y’Umutekano yaguye y’intara y’Iburasirazuba yafashe ingamba zigamije gukomeza kubungabunga Umutekano

Abayobozi batandukanye bari mu nama y'Umutekano y'Intara

09.05.2017

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08/05/2017, Inama ya Komite yaguye y'Umutekano y'Intara y'Iburasirazuba yateranye iyobowe na Guverineri Madamu Kazaire Judith. Iyi nama yitabiriwe n'Abayobozi b'Ingabo na Polisi mu Ntara no mu Turere,ba Mayors, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'Imirenge, ba Procureurs,Abayobozi ba za Gereza n'abandi.

Abari muri iyi nama baganiriye ku mutekano muri rusange, aho umutekano wifashe neza nubwo hari ibyaha bimwe na bimwe nk'ibiyobyabwenge, Ihohoerwa rikorerwa mu miryango,Ubujura biza ku isonga mu bihungabanya umutekano ndetse hafatwa ingamba zo gukomeza kubungabunga umutekano.

Abari mu nama baganiriye kuri Gahunda y'amasibo yatangijwe mu Karere ka Ngoma aho abaturage bashyirwa mu masibo. Isibo iba igizwe n'imiryango15 bakajya bahura bakaganira bakanafata ingamba kuri gahunda zitandukanye. Aho yatangiye mu Karere ka Ngoma irimo gutanga umusaruro no mu kubungabunga umutekano,muri iyi nama hakaba hemejwe ko iyi gahunda ikwirakwizwa n'ahandi.

Muri iyi nama kandi haganiriwe kuri gahunda yo kurwanya nkongwa n'aho igeze ishyirwa mu bikorwa, Ibikorwa birimo gukorwa n'ibiteganyijwe muri 
ArmyWeek & Police Week n'ibindi.
Abari mu nama bakaba basabwe gukomeza ingamba zo kubumbatira umutekano,Gukaza amarondo, Guhanahana amakuru n'izindi ngamba.