Abapolisi bakuru bo mu bihugu 9 basuye Intara y’Iburasirazuba bashima uko Abanyarwanda bagira uruhare mu bibakorerwa

Guverineri Madamu Kazaire Judith aganiriza Abanyeshuri b'Abosiye b'Abapolisi bari mu rugendoshuri

10.05.2017

Abofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze baturutse mu bihugu 9, basuye intara y’Iburasirazuba basobanurirwa imibereho n’imikorere y’intara y’Uburasirazuba ndetse n’ibimaze kugerwaho muri gahunda zitandukanye.

Uru rugendo rwari rugamije kureba ingaruka nziza zazanywe n'imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi. Bari bafite kandi no kureba ibikorwa by'ingenzi Intara imaze kugeraho. Bimwe mu byo aba banyeshuri bamurikiwe harimo ibigendanye n’ubuhinzi n’ubworozi, imiyoborere myiza, umutekano n’uruhare rw’abaturage muri gahunda zibagenerwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasuirazuba Madamu  Kazaire Judith yabwiye aba banyeshuri ko gahunda y'imiyoborere myiza no kwegera abaturage ubuyobozi yafashije kugera kuri byinshi byiza harimo; guha abaturage ijambo no kugira uruhare mu bibakorerwa, kubanisha abaturage neza no kugera ku bumwe n'ubwiyunge, guhindura imitekerereze y'abaturage bakora cyane kandi bakora ibibafitiye akamaro. Yagize ati “Kuri ubu twishimira ko igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo gituma hashyirwaho amategeko n’ibyangombwa byose byafasha mu guhindura igihugu, iri hinduka rikagera ku baturage, twe twirirwana n’abaturage dukorana na bo umunsi k’umunsi turi abahamya b’uburyo izi mpinduka zigera ku baturage.

Guverineri kandi yasobanuriye aba banyeshuri imiterere y’inzego uko zubatse, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera kuri Perezida wa Repubulika, abasobanurira akamaro k’inzego z’ibanze ndetse n’uruhare rwazo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ziba zatekerejwe mu rwego rw’igihugu, bigasaba ko zimanuka zikagezwa ku baturage.

Umwe mu bofisiye bakuru waturutse mu gihugu cya Kenya yagize amatsiko yo kumenya uburyo umutekano ucungwa ku rwego rwo hasi n’uburyo izi nzego zikora agereranyije na gahunda iwabo bafite nayo bigiye ku gihugu cya Tanzaniya bita Nyumbakumi, iyi gahunda ikaba yarashyizweho mu rwego rwo kurushaho kumenyana hagati y’abaturage ndetse no kurushaho kwicungira umutekano, ndetse bakagira igitabo bandikamo umuntu mushya uraye mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’iterabwoba.

Guverineri Kazaire yasobanuye ko mu Rwanda hari gahunda nyinshi zafashwe mu rwego rwo kwicungira umutekano, harimo ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bizwi nka Community Policing, Amarondo y’umwuga akorwa ku manywa na nijoro yishyiriweho n’abaturage n’izindi.