Abagore barasabwa kugira uruhare mu guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

Abahagarariye inzego z'Abagore bitabiriye inteko rusange

15.06.2017

Mu nteko rusange y’Abagize inzego z’Abagore kuva ku murenge kugera ku Ntara yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena 2017, basabwe guhngana n’amakimbirane mu miryango agaragara hirya no hino ndetse no gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere abagore.

Iyi nteko yayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yanitabiriwe n’Umuyobozi w'Ingabo muri iyi Ntara n'Umujyi wa Kigali Maj. Gen Mubarakh Muganga, Abayobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Ubuyobozi bw’Uturere n’abandi.

Guverineri yasabye abagore ko badakwiye kurebera amakimbirane mu miryango ndetse rimwe na rimwe abyara imfu, aho usanga umugabo yishe umugore, Umugore akica umugabo  cyangwa se umwana akica umwana, abasaba gufata iya mbere mu kwegera imiryango bazi ifite amakimbirane byaba ngombwa bakanabimenyesha inzego z’umutekano hakiri kare.

Mu bindi baganiriye harimo, uruhare rw’abagore mugukumira amakimbirane mu miryango n'ibindi byaha bigaragara hirya no hino, Uruhare rwabo mu kwita ku isuku ndetse no mu  migendekere myiza y’amatora y’ umukuru w igihugu cyane ko umugore ariwe mutima w'urugo. 

Guverineri yabasabye kugira uruhare muri izi gahunda zavuzwe haruguru kandi mugihe babikoze bazaba bashimangiye agaciro umugore yahawe muri iki gihugu. 

Muri iyi nteko, bagaragaje ibyagezweho mu mwaka wa 2016-2017 dusoza n'ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018 birimo nko gukangurira abagore kugana ibigo by'imari, Kwihangira imirimo, gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi n'ibindi. 

Mu mbogamizi bagaragaje harimo ikibazo cy'imitungo yeguriwe inzego z'abagore iherereye mu Turere nka Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Ngoma ariko ikaba itarandikwa kuri CNF, Ubuyobozi bukaba bwabijeje ko iki kibazo kizaganirwaho n'inzego bireba kikabonerwa igisubizo.