Urubyiruko rurasabwa gukora cyane no kugira icyerekezo

19.06.2017

Kuri iki cyumweru tariki ya 18/06/2017, Guverineri w'Intara Madamu Kazaire Judith, Inzego z'umutekano, Abayobozi muri Komisiyo y'Amatora bakoranye inama n'Urubyiruko rusaga 400 rwaturutse mu Turere tugize iyi Ntara haganirwa kuri gahunda zigamije iterambere. 

Urubyiruko rwaganirijwe kuri gahunda zitandukanye zirimo uruhare rw'urubyiruko mu iterambere, kurwanya ibyaha no mu migendekere myiza y'amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki ya 04 Kanama 2017. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madamu Kazaire Judith yasabye urubyiruko gukora cyane, kurangwa na discipline, gukunda Igihugu no kugira intego kugirango rubashe kugera kucyerekezo cy'Igihugu. Guverineri yagize ati “Igihe cyose, Igihugu kiba kiri mu maboko y’urubyiruko nk’imbaraga z’ejo hazaza z’Igihugu. Ibyo ntitwabigeraho tudafite imyitwarire ituranga”.

Urubyiruko kandi rwasabwe gukomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta, Gukora cyane rukihangira umurimo rubyaza umusaruro udukiriro n’andi mahirwe ari mu Turere hirya no hino. Urubyiruko kandi rwasabwe kunoza imikorere y'amasibo, gutegura neza umuganda wihariye Urubyiruko ruteganya hasukurwa sites z'itora. 

 Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, Urubyiruko rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka wa 2016-2017 n'ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018 birimo gukangurira urubyiruko kugana ibigo by'imari, Kwihangira imirimo n’ibindi.

Uturere twasabwe gushyiraho gahunda yo gukoresha media mu gukangurira abaturage gufata amakarita y'itora no kuzuza ibindi byangombwa nkenerwa ngo umuturage yitabire amatora. Iyi nteko rusange yitabiriwe kandi na Hon.Uwiringiyimana Philbert uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko