Abafite ubumuga barashima ko Leta idahwema guharanira iterambere ryabo.

23.06.2017

Mu nteko rusange y’abahagarariye abafite ubumuga baturutse mu Turere ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara yabaye kuri uyu wa Kane 22/06/2017, haganiriwe kuri gahunda zitandukanye ziteza imbere abafite ubumuga ndetse n’imbogamizi bahuranazo, Uruhare rwabo mu kubungabunga Umutekano ndetse no mu migendekere myiza y’Amatora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’Intumwa ya RGB, Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora, Ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD) n'abandi.

Guverineri Madamu Kazaire Judith watangije iyi Nteko, yibukije abafite ubumuga ko Leta y'uRwanda yabahaye Umwanya, Ubu uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu rukaba rugaragara,abasaba gukomeza guhangana n'ahakigaragara inzitizi.

Perezida wa NCPD Niyomugabo Romalis yavuze ko abafite ubumuga bo muri iyi Ntara bashima Ubuyobozi bw’ Intara n'Uturere kuko mu nyubako za Leta zose ubu abafite ubumuga boroherejwe uburyo bwo kuhagera basaba serivisi

Muri iyi nteko rusange, banaganirijwe ku mitangire ya serivisi, no kuri Pan-Africanism mouvement. 

Muri iyi Ntara, mu ibarura ku bafite ubumuga (Categorisation) habaruwe abantu 38,233 bahawa amakarita. Bibumbiye mu makoperative 88, bakaba bamaze guhabwa inkunga ya 125,333,000 Frw anyuzwa mungengo y'imari y'Uturere.