Kirehe-Abaturage bashimiwe kwiyubakira ivuriro rifite agaciro ka Miliyoni 83Frw

Poste de Sante ya Kiyanzi yubatswe n'abaturage binyuze mu miganda

24.06.2017

Abaturage b’Umurenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe barashimirwa uruhare bagize binyuze mu bikorwa by’imiganda n’inkunga by’Abaturage mu kwiyubakira Poste de Sante ya Kiyanzi ifite agaciro ka 82,903,800Frw hagamijwe gukemura ikibazo cy’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza

Ntakirende Anastase ukuriye komite y’inyubako,avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko Abaturage b’Akagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugali ndetse  n’abatuye mu tugari tumwe tw’Umurenge wa Kigarama bihana imbibi bakoraga urugendo rurerure ndetse abarembye bagatanga amafaranga ibihumbi 200 kuri moto bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rusumo.

Aba baturage baje kugeza igitekerezo cyabo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bubemerera ikibanza cyo kubakamo ivuriro, maze guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2016  batangira imirimo yogukora imiganda yo kubaka ari nako batanga imisanzu y’amafaranga, abandi bakazana imicanga, amabuye n’ibindi byangombwa bikenerwa mu kubaka.

Iki gikorwa cyabo kikaba cyaratowe ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu bikorwa by’indashyikirwa by’umuganda byakozwe mu mwaka wa 2016/2017, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ikaba yarabageneye ibihembo birimo Igikombe n’Amafaranga Miliyoni imwe n’igic (1,500,000 Frw) n’icyemezo cy’ishimwe kubera uruhare rwabo mu kwiteza imbere bishakamo ibisubizo no kunganira ingengo y’imari ya Leta.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine washyikirije aba baturage ibihembo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017,yabashimiye ku bufatanye bubaranga buri gihe muri gahunda za Leta by’umwihariko mu kwishakamo ubushobozi ubwabo badategereje inkunga abasaba gukomeza guhora ku isongano mu zindi gahunda za Leta zirimo Kwita ku isuku, Kwibumbira mu makoperative, kwiyandukuza mu bitabo by’irangamimerere mu rwego rwo gufasha Leta gukora igenamigambi rinoze ndetse no kwitegura Amatiora ya Perezida wa Repubulika buzuza ibyangombwa bisabwa.

Muri uyu muganda,Minisitiri Dr Mukeshimana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith, Hon Mujawamariya Berthe, Ubuyobozi bw’Akarere, Inzego z’umutekano n’abandi bifatanyije n’abaturage gucukura Umurobozo w’amazi wa kilometero imwe n’igice (1,5Km) uzageza amazi kuri iyi Poste de sante.