Abarezi barasabwa kwita ku ibazo bikigaragara mu burezi bakabishakira umuti

Abarezi baturutse mu turere tugize iyi Ntara barebera hamwe icyatuma uburezi bukomeza gutera imbere

20.06.2017

Kuri uyu wa 20 Kamena 2017, Guverineri Mme Kazaire Judith arikumwe n'Abagize inama itaguye y'Intara,Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Munyakazi Isaac, Umuyobozi wa REB, Abayobozi b'Uturere n'abandi bakoranye  inama y’uburezi n'abarimu bahagarariye abandi, Abayobozi b'ibigo by'amashuri,Abashinzwe Uburezi mu Turere no mu Mirenge, Abahagarariye Komite z'ababyeyi.  

Mu byaganiriweho harimo ibibazo biri mu burezi byagaragajwe mubugenzuzi, Umutekano mu mashuri ndetse n'Uruhare rw'Abarezi n'abayobozi b'ibigo mu migendekere myiza y'amatora.

Bwana Munyakazi Isaac yasabye abarimu gutekereza ku mwuga bakora kuko utandukanye n’indi abibutsa ko Igihugu cyabahaye inshingano zo guhindura abantu babakura hasi aho nta kintu bazi na kimwe, bakabageza ku kuba abantu bakomeye.

Guverineri ndetse n'inzego z'umutekano basabye abarezi kwita ku bibazo bigaragara muburezi nk'abana bakora bata ishuri, Abatwara inda z'indaro, Ahagaragara umwanda, Kunywa inzoga mu masaha y’akazi,Abarimu bemera ubuhanuzi bw’ibinyoma n'ibindi. 

Abari muri iyi nama basabwe kandi gukorera hamwe no guhuza imbaraga kugirango bubake uburezi bw’umwana w’umunyarwanda buhamye.