Abamugariye ku rugamba rwo kwibohora barasaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho

Capt. Mugisha George wasezerewe mu ngabo ubu akaba atuye mu mudugudu wa Rugarama watujwemo abamugariye ku rugamba yibukije urubyiruko ko hari ibyo bakwiye kuzirikana

05.07.2017

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kwibohora batujwe mu murenge wa Muyumbo mu karere ka Rwamagana barasaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bafite ubu yo kuba bafite amahoro.

mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23 byabereye mu mudugudu  w’Akubugingo mu kagari ka Akinyambo, Capt. Mugisha George wasezerewe mu ngabo ubu akaba atuye mu mudugudu wa Rugarama watujwemo abamugariye ku rugamba yibukije urubyiruko ko hari ibyo bakwiye kuzirikana, yagize ati: aho twicaye aha kugirango tuhagere hari ibitambo byinshi by’abana b’abanyarwanda byamenewe amaraso kugirango igihugu kibohorwe, twarwanye n’abantu benshi baturusha ubwinshi baturusha imbaraga kuko banahuruje amahanga ariko twe twabarushaga ukuri n’ubwenge niyo mpamvu twabatsinze. abakiri bato icyo twabasaba ni ugukomeza gusigasira ibyo twagezeho bakazirikana ko ubu aribo gihugu dutezeho ejo hazaza, abantu bato mujye muharanira kurwanira igihugu cyanyu kuko nta kindi gihugu mufite kitari u Rwanda.

Muzehe rwakaromba Anastase nawe ni umwe mu basaza baganirije abari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora yagize ati: u Rwanda ni igihugu cyacu twishimiye kubamo kuri ubu ni igihugu cyimakaje ubumwe no kuturinda amacakubiri, uwihora inabi acumura kabiri

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith nawe yagarutse ku ruhare rw’izari ingabo za FPR Inkotanyi zitwaga APR mu rugamba rwo Kwibohora zari ziganjemo urubyiruko yakomeje agira ati: icyo twasaba urubyiruko rwubu ni uko batapfusha ubusa urugero rwiza beretswe na bakuru babo, ubu mufite byose amahoro arahari mufite ikoranabuhanga twagirango tubibutse ko gusenya byoroshye ni ngombwa ko musigasira ibyo twagezeho, ubu urugamba rusigaye ni urwo kurwanya ubugwari n’ubunebwe ntabwo mugomba guha umwanya ubunebwe.

Mu murenge wa Muyumbu abamugariye ku rugamba rwo Kubohora u Rwanda batujwe mu mudugudu wa Murehe ahatujwe imiryango 47 naho mu mudugudu wa Rugarama ho hatujwe imiryango 45.