Abikorera barasabwa gushora imari mu mishinga yo kuhira imyaka

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba Habanabakize agaragaza ibyo bagezeho n'ibiteganyijwe

10.07.2017

Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa gushyira imbaraga mu gushora imari mu mishinga migari yo kuhira imyaka muri iyi Ntara ishingiye ku buhinzi n’ubworozi hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara, Uturere, inzego z’umutekano n’abikorere bo muri iyi Ntara kuri uyu wa 06 Nyakanga 2017, mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zirimo, ibimaze kugerwaho ku bufatanye n’abikorera, ibyo bateganya ndetse n’uruhare rw’Abikorera mu kubungabunga umutekano  no mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017.

Guverineri Kazaire Judidth yashimiye Abikorera uruhare bagira mu iterambere ry’Intara,  anabasaba kongera imbaraga mu gushora imari mu mishinga yo kuhira imyaka imusozi kugirango bazabashe guhangana  n’Ikibazo cy’amapfa aterwa n’imihindagurikire y’ibihe gikunze kwibasira  tumwe tugize intara y’iburasirazuba kugeza ubwo leta ifata icyemezo cyo kugaburira abaturage batuye muri ibyo bice.

mu mvugo ye yagize ati: Turashimira uruhare rwanyu mu iterambere ry’Intara  yacu, ariko kuri ubu turabona ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage bacu, turabasaba gushora imari mu mishinga yo kuhira imyaka kuko dufite ibiyaga byinshi hirya no hino ariko ntibibyazwa umusaruro kandi ni bimwe mu byadufasha guhangana n’ibihe

Habimana Raymond ahagarariye abikorera mu murenge wa Rukumberi mu karere ka  Ngoma,yemeza ko batangiye gahunda yo kuhira n’ubwo bakibonamo imbogamizi yagize ati: umurenge wacu ukikijwe n’ibiyaga bya Birira,Mugesera,Sake n’umugezi w’Akagera urahanyura, mu tugari tugize uyu murenge hamaze kugera moteri zirenze ebyiri zuhira imyaka ku buryo hari icyizere ko bizagira uruhare kongera umusaruro, byatuma nta n’inzara yongera kuba muri rukumberi n’ahandi, haracyari imbogamizi nta bumenyi ndetse n’ubushobozi bafite bahagije tukaba twifuza ko habaho amahugurwa ndetse byashoboka hakazabaho n’ishuri ry’ubuhinzi mu murenge wa Rukumberi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’iburasirazuba Habanabakize Fabrice yemeza ko ubusanzwe ishoramari ry’abikorera mu ntara y’iburasiraazuba ryibanda cyane mu buhinzi n’ubworozi yakomeje agira ati: ubu tugiye gushyira imbaraga mu kuhira imyaka  no guhinga twifashishije imashini kugirango ntituzongere guhinga dutegetswe n’ikirere kugirango tubashe kongera umusaruro.

Mu gihe cyashize, Imirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe yahuye n’izuba ryinshi ku buryo babuze imvura mu  gihe cyashize, bituma umusaruro w’ubuhinzi.