Umushinga wa ‘EPIC’ Hotel ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza- Guverineri Kazaire Judith

Inyubako ya EPIC Hotel yubatse ku buso bwa 4Ha, ifite ibyumba 77 n'icyumba cyo ku rwego rw'Abayobozi bakuru "Presidential suite"

24.07.2017

Ku wa Kane tariki ya 20/7/2017, Guverineri w'Intara Madamu Kazaire Judith n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basuye basuye umushinga wa Hoteli yubatse mu karere ka Nyagatare ihuriweho n’abashoramari bibumbiye muri EPIC (Eastern Province Investment Corporation), bashima aho imirimo yo kuyubaka igeze bigaragara ko ari ku musozo ndetse na zimwe zimwe muri servisi zatangiye kuhatangirwa.

Guverineri Madamu Kazaire yashimiye abafatanyabikorwa muri uyu mushinga ariko by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watanze igitekerezo cyakomotseho uyu mushinga.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasuye Akarere ka Nyagatare ndetse asura bikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari bateraniye mu mwiherero I Nyagatare abagira inama yo gutekereza uburyo bakemura ikibazo cy’amacumbi macye mu mujyi wa Nyagatare.

Nk’uko Ntazinda Augustin ukuriye inama y’ubutegetsi ya EPIC abivuga, igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu bacyakiriye neza kinabaha icyerekezo ari nay o mpamvu batekereje kubaka hoteli y’inyenyeri enye (4) izwi nka EPIC Hotel yubatse mu karere ka Nyagatare.

Madamu Kazaire Judith, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasobanuye ko kuba Nyagatare ibonye hoteli yo kuri uru rwego ari n’umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali bifite icyo bisobanuye kandi ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bugira inama abaturage yo gushora imari mu mishinga minini ibyara inyungu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye abanyamigabane bose ba EPIC ariko anabasaba kubungabunga iyi hoteli no gukomeza gusigasira uyu mushinga kuko uje ari igisubizo ku bantu benshi baba abagiraga ikibazo cy’amacumbi macye ndetse n’abaturage bazagurisha umusaruro wabo muri iyi hoteli.

Uretse service zisanzwe zitangwa na hoteli, iyi hoteli ifite ibyumba by’inama n’ibyo kuraramo 78 harimo n’icyumba cy’umuyobozi mukuru kizwi nka ‘presidential suite’, ndetse n’aho gukinira no kwidagadurira, ikazacungwa na CityBlue Hotels ifite izina rya CityBlue-EPIC Hotel Suites ikaba yatangiye gukora by'agateganyo mu gihe bakiri mu igerageza.

EPIC Hotel yubatse ku buso bwa Ha 4, ifite ibyumba 77 n'icyumba cyakirirwamo abayobozi bakuru, Ibibuga bya Tennis, Basketball,...

Iyi hoteri yubatswe n’abanyamigabane ba EPIC batandukanye barimo abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba, Uturere tugize iyi ntara n’ibigo na bimwe mu bigo bya Leta nka Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ikigo cy’Igihugu cy’ubwishingizi n’ubwizigame (RSSB).